Bavandimwe, ko iyo umuntu azi ko amashuri yegereje atangira kureba aho yakura ubushobozi kugira ngo igihe nikigera azabone icyo abwira Diregiteri, ko iyo umuntu afite ubukwe mu mezi atatu, ane ari imbere atangira agatumira, agakoresha inama z’ubukwe kugira ngo arebe uburyo ibirori bizagenda neza
Naho ubundi, kwibwira ko uzabona amazi ahora atemba muri ‘Robinet’, nk’uko iwacu mu kabande ka Rwasebahara cyangwa mu Kineguri bimeze, kwaba ari ukwibeshya.
Niba se ibyo bidakunze, WASAC nishyireho amavomo rusanjye menshi muri Karitsiye, ku buryo umuntu ajya gushaka amazi mu ntambwe nk’izo dusangamo ka Me2U. Byakwitabwaho ku buryo umuntu abuze amazi, yahita yohereza umwana akazana ijerekani, yumva adafite impungenge ko najya gushaka iya kabiri ahasanga inkomati, kuko buri wese azajya aba afite amahitamo ahagije.
Buriya erega ntekereza ko twanakora ‘stock’ ihagije y’amazi nk’uko dukora iy’ibikomoka kuri peteroli cyangwa se impeke. Ibyo byasaba kubaka ibigenga binini muri karitsiye zikunze kubura amazi, maze zikajya zizigamirwa.
Ariko rero, izi zaba ingamba z’agateganyo, zikiyongera ku zindi nyinshi Leta yaba iri kugerageza, naho ubundi, ntabwo twavuga isuku mu mujyi wa Kigali tutavuze amazi meza. Ni byiza kandi ko duhaza isoko, kuko bizateza imbere imyidagaduro mu buryo bunyuranye n’ibindi bice ubukungu bw’Igihugu bushingiyeho.
Buriya, ingingo ivuga ko amazi ari ubuzima, uwayisesengura yasanga hari byinshi dukeneye tutageraho tudafite amazi ahagije. Buri wese yagira uruhare rwe, ariko, WASAC kuko ari yo ishinzwe amazi (ubuzima), yakoresha intiti zayo bakatugezaho imishinga, ubundi natwe tukishakamo ibisubizo nk’Intore.
 
				