NDARAHIYE Wowe ntiwajya mumaguru yanjye Wa musaza we Irari rirankwishe Murumuna wa Kanyombwa akoze ibara Bwa mbere ku isi abagurisha igitsina bemerewe ikiruhuko cy’ababyeyi gihemberwa, ubwishingizi, na pansiyo
Victoria abona kugurisha igitsina nka serivisi kuri sosiyete
Iri tegeko ry’Ububiligi ryakurikiye amezi menshi y’imyigaragambyo mu 2022, kubera kubura ubufasha bwa leta mu gihe cy’icyorezo Covid.
Umwe mu bari bayoboye iyo myigaragambyo ni Victoria, akuriye ihuriro ryitwa ‘Union of Sex Workers (UTSOPI)’ mu Bubiligi, kandi mbere yakoze ako kazi imyaka 12.
Kuri we, yari intambara bwite. Victoria abona ‘uburaya’ nka serivisi kuri sosiyete, kuko imibonano mpuzabitsina ngo iba igizwe na 10% gusa by’ibindi bikorwa mu kazi.
Ati: “Ni uguha umwanya abantu, kumva inkuru zabo, gusangira na bo, guceza na bo…mbese ni ukurwanya irungu no kuba wenyine”.
Ariko kuba akazi ke katari kemewe n’amategeko mbere ya 2022 byari biteje ibibazo. Yakoreye mu buryo bugoye, nta mahitamo ku bakiliya kandi abakoresha bagatwara igice kinini cy’amafaranga yinjije. Victoria avuga ko yigeze gufatwa ku ngufu n’umukiliya wari waramurarukiye.
Yagiye kuri polisi aho avuga ko umupolisikazi yamufashe “nabi cyane”.
“Yarambwiye ngo abagurisha igitsina ntibashobora gufatwa ku ngufu. Yanyumvishije ko ari ikosa ryanjye, kuko nkora ako kazi”, Victoria avuga ko yavuye kuri iyo stasiyo ya polisi arimo kurira.
Buri wese ukora aka kazi twavuganye yatubwiye ko byanze bikunze hari ubwo bahatiwe gukora ikintu badashaka.
Kubera ibyo, Victoria yemera cyane ko iri tegeko rizahindura imibereho yabo.
Ati: “Niba nta tegeko ririho kandi akazi kawe katemewe, nta kiba kikurengera. Iri tegeko riraha abantu ibibarengera.” Alexandra na Kris bavuga ko bafata neza abakozi babo
Abakoresha bagenzura abakora aka kazi na bo iri tegeko rishya ribemerera gukora byemewe n’amategeko – mu gihe bakurikije ingingo z’iri tegeko. Uwigeze guhamwa n’icyaha gikomeye ntabwo azemererwa gukoresha abakozi bagurisha igitsina.
“Ntekereza ko business nyinshi zizafunga, kuko benshi mu bakoresha bafite ibyaha byabahamye”, biravugwa na Kris Reekmans. We n’umugore we Alexandra bafite inzu itanga izo serivisi hamwe na ‘massage’ ku nzira yitwa Love Street mu mujyi muto wa Bekkevoort mu Bubiligi.
Hari huzuye ubwo twajyaga kubasura – si ibintu twari twiteze ku wa mbere mu gitondo.
Batweretse ibyumba bitatse cyane birimo ibitanda bikorerwaho ‘massage’, ibitambaro byo kwihanagura n’amakanzu, ‘tubs’ z’amazi ashyushye hamwe n’ubwogero (piscine/swimming pool).
Kris n’umugore we bafite abakozi 15 bagurisha igitsina, kandi bavuga ko babafata neza mu cyubahiro, kubarengera no kubahemba imishahara myiza.
Kris ati: “Nizeye ko abakoresha babi bazabafungira, maze abantu beza bashaka gukora aka kazi nta buhemu bagakomeza – baniyongera bikaba byiza kurushaho”.
Erin Kilbride wo muri Human Rights Watch na we abibona atyo – avuga ko mu gushyiraho amabwirizaagenga abakoresha, itegeko rishya “rizagabanya cyane imbaraga bagira ku bacuruza igitsina”.