Aimée Beauté Mushashi, wamamaye ku bitangazamakuru bitandukanye bikomeye mu Rwanda, asoma amakuru kuri televiziyo yasezeranye imbere y’amategeko n’umusore witwa, Nyamwasa Francis, bitegura kurushinga.
ikiganiro cya mbere cya Anita Pendo na DJ Bissosso kigiye gutambuka
Nyuma y’igihe bitangajwe ko bitegura kongera gusubukura ikiganiro ’Friday Airline’ bahuriyemo, Anita Pendo na DJ Bissosso bamaze guteguza abakunzi babo icya mbere gitambuka kuri BTN TV mu ijoro ryo ku wa 6 Werurwe 2026.
Mu Ukwakira 2025 ni bwo byatangiye kuvugwa ko Anita Pendo na DJ Bissosso bari basanzwe bamenyerewe mu biganiro bitandukanye bakoranaga kuri Televiziyo y’u Rwanda birimo icyitwa ‘Friday Flight’ cyakunzwe bikomeye n’abatari bake baba bagiye kongera gukorana.
Icyakora nk’uko itangazamakury rya bihamirijwe n’Umuyobozi wa BTN TV, Ahmed Pacifique, ntabwo byahise biba kuko hari ibyo bari bagishyira ku murongo.
Yemeje ko guhera kuri uyu wa 6 Werurwe 2026 buri wa Gatanu w’icyumweru abantu bazatangira kujya babona ikiganiro cyabo.
Ati “Urebye habayemo utuntu twari tugishyira ku murongo ariko ubu noneho navuga ko byose byarangiye. Ikiganiro cya mbere kiraza gutambuka kuri uyu wa 6 Werurwe 2026 kandi nizeye ko bizagenda neza.”
Ku rundi ruhande iki kiganiro ntabwo kizakuraho icyo Anita Pendo asanzwe akora kuri Kiss FM, dore ko icyo kuri BTN TV azajya agikora buri wa Gatanu w’icyumweru gusa na bwo mu masaha atandukanye n’ayo akora kuri radiyo.
Uretse gukorana ikiganiro na Anita Pendo, DJ Bissosso asanzwe ari umuhanga mu bijyanye no kuvanga imiziki, imirimo ahuje na Anita usanzwe anayobora ibirori mu bitaramo bikomeye. Bombi basezeye kuri RBA mu 2024.
