Dr. Murangira B. Thierry, yavuze ko batigeze bahamagaza G Tuff kubera indirimbo ye imaze iminsi itavugwaho rumwe muri sosiyete iyo ndirimbo yitwa, aragitosa
BK Arena ishaka kwakira igitaramo cya King James
BK Arena, inyubako y’imikino ariko iberamo n’ibitaramo bikomeye mu Rwanda, yifuje ko King James yayikoreramo igitaramo afite mu mpeshyi y’uyu mwaka.
Ni icyifuzo ubuyobozi bwa BK Arena bwagaragaje binyuze ku rubuga nkoranyambaga rwa X, ubwo bwavugaga ku butumwa bwa King James buteguza iki gitaramo.
Bk Arena yahise igaragaza ko uyu muhanzi yayihitamo nk’ahantu azakorera iki gitaramo cye.
Ku wa 8 Werurwe nibwo King James yabwiye abafana ko abafitiye ubutumwa, aho yavuze ko ku wa 1 Kanama 2026 azakora igitaramo cyo kwizihiza imyaka 20 ishize ari mu muziki.
Icyakora kugeza ubu nta kindi King James arabitangazaho uretse ko yasabye abakunzi b’umuziki kuzajya gutaramana na we ari benshi kandi ko ibindi bizagenda bijya ahagaraga bakabimenya gake gake.
BK Arena yakira abasaga 10.000 bicaye neza, imenyereweho kwakira abahanzi mpuzamahanga bakomeye, itegerejwemo rurangiranwa Doja Cat uzayitaramiramo ku wa 17 Werurwe uyu mwaka. Ni mu gitaramo cya Move Afrika gitegurwa na The Global Citizen kizabera i Kigali mbere y’uko kibera muri Pretoria ku wa 20 Werurwe 2026.
