Yoon Suk Yeol yari yakomeje kwanga kwegura nubwo ababimusaba bakomeje kwiyongera
Han yabwiye abanyamakuru bari bari ku nteko ishingamategeko ko ishyaka rya PPP “rizakosora imikorere mibi ndetse ribungabunge itegekonshinga na demokarasi”.
Umukuru w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi muri Koreya y’Epfo Lee Jae-myung yabwiye abigaragambya imbere y’inteko ishingamategeko ati: “Uyu munsi ni gihamya yuko ari mwe ba nyir’iki gihugu.”
Yavuze ko hari “umusozi munini cyane kandi ugoye cyane” ubategereje imbere, yegeka ku “batoni” amakuba ya politike iki gihugu kirimo ubu.
Yasabye iyo mbaga kwishyira hamwe no “kwerekeza ku ntsinzi” hamwe.
Yoon yarokotse amatora yo kumweguza mu mpera y’icyumweru gishize ndetse yakomeje kuguma ku butegetsi nubwo abamusaba kwegura bakomeje kwiyongera.
Yoon n’inshuti ze ubu barimo gukorwaho iperereza ku birego byo kwigomeka, ndetse benshi babujijwe gukorera ingendo hanze.
Hagati aho, Minisitiri w’intebe Han Duck-soo avuga ko azakora uko ashoboye kose kugira ayobore leta nka Perezida w’agateganyo, mu gihe Minisitiri w’ingabo w’agateganyo Kim Seon-ho yasabye igisirikare gukomeza kuba cyiteguye.