Yoweri Museveni n’umuhungu we Muhoozi Kainerugaba mu ifoto yegeranyijwe hakoreshejwe ubuhanga mu gutunganya amafoto
Muhoozi: Kuvuga ko aziyamamariza gusimbura se akabisiba inshuro ebyiri, bivuze iki? Kuwa kane, ku nshuro ya kabiri muri uku kwezi, Jenerali Muhoozi Kainerugaba yasibye ubutumwa yatangaje ko aziyamamariza gusimbura se Perezida Yoweri Museveni mu matora ya 2026.
Tariki 03 z’uku kwa Werurwe nabwo Muhoozi yari yatangaje kuri Twitter ko aziyamamariza kuba Perezida wa Uganda, ubutumwa yahise asiba.
Mu ijoro ryo kuwa gatatu yatangaje ubundi butumwa nanone ko aziyamamariza gusimbura se umaze imyaka irenga 35 ku butegetsi, bucyeye kuwa kane arabusiba. Abasesenguzi batandukanye bavuga ko ibyifuzo bye bitakiri ibanga ko kubitangaza aribyo birimo kubonekamo ikibazo.
Gen Muhoozi azwi cyane ku butumwa butavugwaho rumwe ajya ashyira kuri Twitter – harimo ubwateje ikibazo hagati ya Kenya na Uganda nyuma agahita akurwa ku mwanya w’umugaba w’ingabo zirwanira ku butaka nyuma yo kwigamba ko ashobora gutera Kenya.
Edwin Byakatonda inzobere mu masomo ajyanye na politiki avuga ko ibyo Muhoozi akora bishobora kuba ari “uguhuzagurika kubera ubushake bukomeye” bwo gusimbura se.
Ati: “Ariko kandi biranashoboka ko ari amayeri ya politike yo gukandagiza ikirenge kimwe mu ruzi ngo wumve niba atari rurerure maze ukakivanamo. Kuba ari amayeri meza cyangwa mabi buri wese yabibona ugutandukanye. Gutangaza ko aziyamamaza – nyuma akabisiba – ntabwo byatunguranye kuko amaze igihe agaragaza kuri Twitter ko ashaka ubutegetsi, igitungura bamwe muri iki gihe ni uko ubu avuga ibitagenda, birimo ruswa, ku butegetsi bwa se.
Muhoozi yari yanditse ati: “Iteka ryose mwifuje ko mbivuga!…Nziyamamariza kuba Perezida mu 2026”.
Mbere yaho gato yari yabanje kwandika ati: “Ni bangahe bemeranya nanjye ko igihe cyacu cyageze? Kirahagije igihe dutegetswe n’abashaje. Bakatuyobora. Ni igihe cy’ikiragano cyacu ngo kimurike..”
‘Umugambi muremure ugeze ahakomeye’
Nubwo hasigaye imyaka itatu kuri manda ya Yoweri Museveni, haribazwa ku ushobora kuzamusimbura mu gihugu gifite abatavugarumwe n’ubutegetsi bagenda bumvikana kurushaho.
Kuba Muhoozi agaragaza gushaka gusimbura se ntibitungura benshi kubera umugambi wavuzwe bwa mbere na Gen. David Sejusa mu 2013 awamagana, avugako hari gutegurwa ikitwa ‘Muhoozi Project’ cyo kuzasimbuza Museveni umuhungu we.
Nyuma yo kwigizwayo mu mirimo ya gisirikare mu mwaka ushize, Muhoozi yatangiye ibikorwa bisa no kwiyamamaza asura imijyi itandukanye akaremya ibikorane binini by’abakunzi b’ishyaka NRM rya se.
Muri Mutarama(1), Muhoozi yasuye umujyi muto wa Sebei mu karere ka Kipchorwa mu burengerazuba bwa Uganda aho yatashye umuhanda wamwitiriwe.
Nyuma yagiye ahitwa Mbale naho ahahuriza abamushyigikiye.