Blog, News

Brian Kagame na nyina Jeannette Kagame, Umuhererezi wa Perezida Kagame yarangije amasomo ya gisirikare mu Bwongereza

Amakuru avuga ko na Yvan Cyomoro Kagame, umuhungu w’imfura wa Perezida Kagame, na we yize ku ishuri rya gisirikare ryo muri Amerika ariko ntiyashobora kurangiza amasomo.

Yvan Cyomoro, wize ubukungu n’icungamari kuri kaminuza zo muri Amerika, ubu ni umwe mu bagize inama y’ubutegetsi y’ikigo cy’u Rwanda cy’iterambere (RDB).

Naho Ange Kagame, umukobwa umwe wa Kagame na we wize muri Amerika ibijyanye n’ibibazo mpuzamahanga kuri Kaminuza ya Columbia, ni umukuru wungirije w’akanama k’igenamigambi n’ingamba mu biro bya Perezida Kagame.