Abode Tidings Urubuga Nyarwanda

Umuhanzi Ruth Nyirampfumukoye uzwi nka Sure Mwana hamwe n’abahungu be nabo b’abahanzi baseka mu byishimo

Umunsi w’ibyishimo ku isi: Raporo nshya irerekana iki?

Kuri iyi tariki yagenwe na ONU nk’umunsi mpuzamahanga w’ibyishimo ku isi raporo igaragaza uko ibyishimo bihagaze ku isi uyu mwaka yibanze ku kureba ku byishimo mu bantu hakurikijwe ikiciro cy’imyaka barimo.

Muri rusange, iyi raporo ikorwa n’ikigo Gallup ivuga ko ku migabane yindi y’isi, uretse i Burayi, ibyishimo byaragabanutse mu bantu bakuze (imyaka 50 kuzamura) ugereranyije no mu myaka 10 ishize, kugabanuka kunini kwabonetse muri Africa yo munsi ya Sahara.

Iyi raporo y’uyu munsi ihuza amakuru ya 2020 kugeza 2023 ivuga ko mu duce twose tw’isi ibyiyumvo bibi (negative emotions) byabonetse mu bagore kurusha mu bagabo.

Ivuga kandi ko muri rusange ku isi hose urubyiruko (hagati y’imyaka 15 na 25) rwateye intambwe mu kunyurwa n’ubuzima guhera mu 2019 kurusha uko byari bimeze mbere.

Ibihugu bihagaze bite mu byishimo?

Ku rutonde ruriho ibihugu 143, ibihugu 10 bya mbere byishimye kurusha ibindi ntibyahindutse cyane guhera mbere ya Covid.

Finland iracyaza imbere ikurikiwe na Denmark, kandi ibihugu bitanu byose byo mu burayi bwa ruguru ahazwi nka ‘Nordic countries’ biza mu 10 bya mbere kuri uru rutonde.

Ibihugu byo mu burasirazuba bw’Uburayi byarazamutse kuri uru rutonde, imwe mu mpamvu zatumye ibihugu nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’Ubudage bisubira inyuma kuri urwo rutonde.

Ibihugu 10 bya mbere

  • Finland.
  • Denmark.
  • Iceland.
  • Sweden.
  • Israel
  • Netherlands
  • Norway
  • Luxembourg
  • Switzerland
  • Australia

Ibiza imbere muri Africa

66. Libya

83. South Africa

85. Algeria

89. Congo (Brazzaville)

90. Mozambique

95. Gabon

Ibiri imbere mu karere

114. Kenya

117. Uganda

131. Tanzania

139. Congo (Kinshasa)

Iyi raporo ikurura impaka kuri benshi bibaza ku byo itangaza iyo bagereranyije n’ibyo babona biri mu bihugu, nk’aho Ukraine yinjiye mu mwaka wa gatatu iri mu ntambara iza ku mwanya wa 105 ku isi, cyangwa Libya yashegeshwe n’intambara ari iya 66 kuri uru rutonde.

U Burundi n’u Rwanda ntabwo biri ku rutonde rw’uyu mwaka, nk’uko bitari ku rw’umwaka ushize. Ahanini kubera kubura amakuru amwe mu gihe arimo guhuzwa.

Raporo yasohotse uyu munsi ivuga ko “nubwo u Rwanda rutari ku rutonde rw’ubu, amakuru yarwo yo mu myaka yabanje yemeza ko amateka y’ubwicanyi yasize inkovu nini ku buzima bw’abayabayemo”, gusa ivuga ko mu Rwanda habonetse ikinyuranyo kigaragara mu byishimo biri hasi ku bafite imyaka 60 kuzamura n’abari munsi y’imyaka 30 biri hejuru ugereranyije.

Raporo y’uyu mwaka ntacyo ivuga ku Burundi, gusa mu minsi micye ishize umukuru w’iki gihugu Evariste Ndayishimiye yumvikanye avuga ko u Burundi butuwe n’abaturage “banezerewe cyane kurusha ahandi ku isi”.

Scroll to Top