
Intambara i Goma: Amwe mu makuru ariho ubu
Bamwe mu bari mu mujyi wa Goma baratangaza ko kuva mu ijoro ryacyeye kugeza mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri hatakiri kumvikana amasasu menshi nko ku wa mbere, ni nyuma y’imirwano yabaye ku wa mbere cyane cyane mu burasirazuba bw’uyu mujyi.
Biracyagoye kumenya neza ibice bigenzurwa n’ingabo za leta zigihanganye n’umutwe wa M23 winjiye mu mujyi wa Goma ugatangaza ko wawufashe.
Igisirikare cya Uruguay gifite ingabo ziri mu butumwa bwa MONUSCO cyasohoye itangazo rivuga ko “nyuma y’umuhate wa MONUSCO, impande ziri kurwana zumvikanye agahenge”, zivuga ko ako gahenge katangiye kubahirizwa saa moya z’ijoro i Goma.
MONUSCO, ingabo za leta, cyangwa M23 ntacyo baratangaza kuri ibi bivugwa n’ingabo za Uruguay.
Gallican Muheto ukorera ubucuruzi hagati mu mujyi wa Goma ari na ho atuye, yabwiye itangazamakuru muri iki gitondo ko kuva nijoro hari agahenge, “nubwo hakiri amasasu macye twumvaga hano na hariya”.
Mu butumwa bwanditse yongeraho ati: “Gusa ibintu biracyameze nabi, nta muriro, nta mazi, nta bucuruzi, turi mu nzu, ni ugusohoka ugiye gushaka ahari moteri (generator) ngo ushyire umuriro muri telephone.”
Uruhande rwa leta ya Kinshasa rurimo kuvuga ko ingabo za FARDC zisubije ibice byinshi bya Goma byari byafashwe na M23, ibi ntacyo M23 irabivugaho, kandi biracyagoye kugenzura mu buryo bwigenga ugenzura ibice binini bya Goma.
Ibiro ntaramakuru AFP bivuga ko imirwano yo ku wa mbere i Goma yahitanye abasivile 17 naho abarenga 300 barakomereka.

Umusozi wa ‘Mont Goma’ kamwe mu duce tw’ingenzi mu birindiro bya gisirikare muri Goma, ku wa mbere bivugwa ko wagenzurwaga n’inyeshyamba za M23
Ibihugu by’iburengerazuba bikomeje gusaba ko imirwano ihagarara hagakomeza ibiganiro by’amahoro.
Marco Rubio, umukuru w’ububanyi n’amahanga bwa Amerika ku wa mbere mu kiganiro kuri telephone na Perezida Tshisekedi yamaganye ibitero bya M23, bivugwa ko Tshisekedi yemereye Rubio kongera kuganira n’u Rwanda.
Hagati aho DR Congo yasabye ko akanama gashinzwe umutekano ku isi muri ONU kongera guterana – isaba ko ubu noneho kafatira ibihano bikomeye u Rwanda. Kigali ihakana gufasha umutwe wa M23.
Umunyamakuru uri mu mujyi wa Rubavu mu Rwanda – aharamutse imvura nyinshi – avuga ko nyuma y’agahenge kabayeho nijoro mu gitondo hongeye kumvikana urusaku rw’amasasu n’ibisasu biremereye mu gice cya Goma cyegereye u Rwanda.
Ibisasu byarashwe bikagwa mu Rwanda ku wa mbere byishe abantu bagera kuri batanu hakomereka abagera kuri 35 nk’uko abategetsi babitangaje.
Igisirikare cy’u Rwanda cyavuze ko cyafashe ingamba zose zishoboka zo kwirinda harimo n’uburyo bwo gushwanyaguza ibisasu byarashwe bikiri hejuru, ibyo bamwe ku mbuga nkoranyambaga bavugaga ko ari ubuhanga bwa Iron Dome burimo gukoreshwa.
Umuvugizi w’igisirikare cy’u Rwanda yabwiye RBA ati: “Hari ibyo twagiye turasa, ibisasu byabo. Turimo kugerageza ibishoboka byose kugira ngo tuburizemo ibyo bisasu.”
I Goma mu gihe hacyumvikana imirwano biracyagoye kugenzura no kwemeza ibivugwa n’impande zombi ku ugenzura ibice bine by’ingenzi mu bya gisirikare mu mujyi
wa Goma.

Ndi umwanditsi ahangaha kuri uru rubuga, ibindi mu zambaze.