
Brig Gen Gakwerere wa FDLR arimo gusakwa n’umupolisi w’u Rwanda nyuma y’uko M23 imushyikirije u Rwanda ku wa gatandatu
FDLR iremeza ko Brig. Gen. Gakwerere wahawe u Rwanda yari mu bakuru bayo
Mu mpera z’icyumweru gishize umutwe wa M23, ugenzura Goma, wahaye abategetsi b’u Rwanda uyu Gakwerere hamwe n’abandi barwanyi ba FDLR uvuga ko bafatanywe na we. Gusa imyirondoro ya bamwe muri aba barwanyi, ndetse na Gakwerere ubwe, yateje bamwe urujijo.
‘Curé Ngoma’, umuvugizi wa FDLR yabwiye itangazamakuru ko Brig Gen Gakwerere werekanywe ku wa gatandatu ashyikirizwa u Rwanda “yari mu buyobozi bukuru” bw’uyu mutwe. Yavuze kandi uburyo yafashwemo.
Leta y’u Rwanda, n’inzobere za ONU, ishinja igisirikare cya DR Congo gufatanya n’umutwe wa FDLR, ivuga ko ubangamiye umutekano w’u Rwanda, ibyo leta ya Kinshasa ihakana. Na yo kandi, hamwe na ONU, bashinja u Rwanda gufatanya n’umutwe wa M23.
Avugana nitangazamakuru, umuvigizi wa FDLR yavuze ko intambara iri mu burasirazuba bwa DR Congo “nta ruhare tuyifitemo na mba”, yongeraho ati: “Gusa nyine usibye ko na twe hari aho bitugiraho ingaruka, kuko natwe turi muri iyo zone.
“Naho ubundi turimo turabirebera aho turi mu birindiro byacu, ariko ntibibuza ko rimwe na rimwe M23 n’ingabo z’u Rwanda bagera hafi y’ibirindiro byacu ubwo bikaba byaba ngombwa ko natwe turasana”.
Leta ya Kigali ivuga ko – mu gukorana n’ingabo za leta ya Congo – FDLR ibangamiye umutekano w’u Rwanda, ko ari yo mpamvu yafashe “ingamba zo kurinda imbibi” z’igihugu. Ibihugu by’amahanga bivuga ko u Rwanda rwohereje abasirikare muri DR Congo– mu buryo butemewe n’amategeko mpuzamahanga buvogera ubusugire bw’ikindi gihugu.
‘Curé Ngoma’ ahakana ko bafatanya n’ingabo za FARDC, ati: “Icyo duhuriyeho na leta ya Congo ni uko dusa n’aho dufite uwo mwanzi umwe uva mu Rwanda akaba atwibasira akibasira na Congo, ariko ubundi mu mirwano nyirizina ntaho tuba duhuriye n’ingabo za Congo turwana ari uko badusanze mu birindiro byacu mu rwego rwo kwirengera”.
Leta ya DR Congo yagiye inengwa kunanirwa gukemura ikibazo cy’imitwe yitwaje intwaro mu burasirazuba bw’igihugu, irimo imitwe yo mu bihugu bituranyi nka FDLR, ADF ivuga ko irwanya ubutegetsi Uganda cyangwa RED-Tabara irwanya ubw’u Burundi.
Abategetsi b’u Rwanda bagargaje ifatwa rya Brig Gen Gakwerere nk’igihamya ko uwo mutwe wa FDLR ukorana n’ingabo za FARDC, izi ngabo za leta zivuga ko ibyo ari “ikinyoma” kigamije “gusobanura impamvu bateye igice cy’igihugu cyacu

Gakwerere yafashwe gute?
Mu mpera z’ukwezi kwa Mutarama(1) uyu mwaka mu gihe umujyi wa Goma wafatwaga na M23, m23 yabonye amakuru ko Brigadier Général Gakwerere wa FDLR yafashwe, amakuru yavugaga ko yafatiwe aho yari yaraje kwivuriza muri uwo mujyi. Impande zombi icyo gihe zirinze kubyemeza.
Kuri uyu wa mbere, ku ifatwa rya Gakwerere, ‘Curé Ngoma’ yabwiye itangazamakuru ati: “Icyo nakubwira ni uko yari amaze igihe kinini arwariye i Goma – birumvikana mu bwihisho. Hari hashize igihe atagaragara kubera uburwayi.”
Uyu muvugizi wa FDLR avuga ko bakimara kumufata bamujyanye mu Rwanda, ibi ntiyerekanye ikibihamya.
Yongeraho ati: “Ejo bundi rero baramugaruye kugira ngo bamwerekane. Wabonye ko yari yambaye imyenda mishyashya ya FARDC”.
‘Ngoma’ yemeza ko muri bariya barwanyi bagera kuri 13 bahawe u Rwanda bari kumwe na Gakwerere harimo aba FDLR, ati: “Ntibaburamo”, gusa avuga ko harimo n’aberekanywe by’icengezamatwara.
Ati: “Nk’uriya muhungu witwa Ishimwe Patrick amaze iminsi akinshwa mu ikinamico, amaze kugaragara muri ‘propagande’ nyinshi”.

Ndi umwanditsi ahangaha kuri uru rubuga, ibindi mu zambaze.