Abode Tidings Urubuga Nyarwanda

urukiko rw’ i Nyanza rwakomeje kumva abatangabuhamya bashinja Micomyiza Jean Paul

Urugereko rwihariye rw’urukiko rukuru rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga rukorera i Nyanza mu majy’epfo y’u Rwanda, rwakomeje kumva abatangabuhamya bashinja Micomyiza Jean Paul uregwa ibyaha bya jenoside.

Mu rukiko kuri rw’uyu wa kabiri, abatangabuhamya babwiye inteko iburanisha ko babonye Micomyiza mu bitero byahigaga abatutsi muri Kaminuza y’u Rwanda n’ahandi mu mujyi wa Butare(ubu ni umujyi wa Huye).

Kalisa Eric wasabye gutanga ubuhamya bwe imbona nkubone mu rukiko avuga ko yabikoreye kugira ngo abonane amaso ku yandi na Micomyiza ngo anarebe ko nawe amwihakana –yavuze ko Micomyiza bari baturanye i Cyarwa.

Kalisa yabwiye urukiko ko nubwo we yabaga I Kigali jenoside igitangira yaje guhungira i Butare.

Micomyiza yagabye igitero mu rugo umutangabuhamya Kalisa yabagamo.

Yagize ati:”yazanye na Data wacu Rutembeza batwara umugabo wa Masenge Theotime n’abana be babiri kandi ntibagarutse”

Yabwiye urukiko ko yinginze Micomyiza kureka ibyo gutwara abo bantu ngo amusubiza ko ”n’Imana abatutsi yabavanyeho amaboko”

Mu buhamya Kalisa Eric yatanze mu iperereza yavuze ko Micomyiza agenda imitego ndetse akavuga uburimi – Micomyiza abaza umutangabuhamya niba koko ariko bimeze.

Yahagurutse ku ntebe atambuka imbere y’umutangabuhamya n’inteko iburanisha abaza ati: “Koko ngenda imitego? umutangabuhamya ati: “yego”, arasubira ati: “Mvuga uburimi?”, umutangabuhamya ati: “Rwose”.

Kalisa Eric yavuze ko nawe yagiye kuri bariyeri ariko ko atari Interahamwe kandi ko yari yemerewe kujya aho ashaka hose ngo kuko ari Umuhutu.

Micomyiza Jean Paul mbere ya jenoside yigaga muri kaminuza y’u Rwanda –muri uru rubanza yashinjwe kuba muri komite yo mu bihe bidasanzwe ngo yarishinzwe kujonjora no kumenya abatutsi bagombaga kwicwa.

Scroll to Top