Miss Muheto yari amaze igihe afunzwe nyuma yo gutabwa muri yombi akurikiranweho ibyaha birimo gutwara imodoka yanyoye ibisindisha birenze urugero, gutwara nta ruhushya rwo gutwara ibinyabiziga agira ndetse no guhunga ubwo yari amaze gukora impanuka.
Nshuti Divine Muheto wavutse mu mwaka wa 2000 Akaba Ariwe wegukanye ikamba rya Nyampinga wu rwanda
Polisi y’Igihugu yatangaje ko Miss Nshuti Divine Muheto ufite ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda wa 2022 afunzwe, nyuma yo gufatwa atwaye imodoka yasinze ndetse atanagira uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga.
Polisi yemeje ko uyu mukobwa afunzwe ibicishije ku rubuga rwayo rwa X.
Yagize iti: “Polisi iramenyesha ko Miss Muheto Divine yafashwe kubera gutwara ikinyabiziga yanyoye ibisindisha birengeje igipimo, kandi nta ruhushya rwo gutwara ibinyabiziga agira, kugonga no kwangiza ibikorwa remezo, hamwe no guhunga nyuma yo kugonga”.
Polisi yunzemo iti: “Ibi ntabwo ari ubwa mbere yari abikoze. Yakorewe dosiye ishyikirizwa ubushinjacyaha”.
Polisi y’Igihugu yemeje ko ifunze Miss Nshuti Divine Muheto nyuma y’iminsi mike ku mbuga nkoranyambaga hazenguruka ifoto y’imodoka y’uyu mukobwa yaguye munsi y’umuhanda.
Muri Nzeri umwaka ushize uyu mukobwa na bwo yakoreye impanuka ku Kimironko mu mujyi wa Kigali imodoka ye irangirika, na we akomereka byoroheje.
Icyo gihe na bwo byavuzwe ko yari yasinze.
Muheto yari amaze iminsi 15 ari mu maboko y’Ubushinjacyaha- Kuri uyu wa Gatatu tariki 6 Ugushyingo 2024 ni bwo yarekuwe.
Abode tidings Urubuga Nyarwanda, umuntu uwo ariwe wese yemerewe gutanga ho ibitecyerezo. Byiza byubaka akakuri ku umutima gasese hano kuri abodetidings