Abode Tidings Urubuga Nyarwanda

Urupfu rwa Gen Frank Rusagara: Ni iki yari azwiho kandi azibukirwaho?

Yakundaga guseka no gusetsa, yashoboraga no gusetsa inteko y’abacamanza barimo kumuburanisha.

Ayo ni amagambo y’umwe mu banyamakuru bakurikiranye urubanza rwa Frank Rusagara kuva yatabwa muri yombi mu 2014, umwaka umwe nyuma y’uko asezerewe mu ngabo akajya mu kiruhuko k’izabukuru.

Inkuru y’urupfu rwe yatangiye kuvugwa ku wa gatatu nijoro, ariko umwe mu bo mu muryango we yabwiye itangazamakuru ko Frank Rusagara yapfiriye muri gereza ku wa mbere nijoro, umuryango we ukabimenyeshwa ku wa kabiri.

Rusagara wasezerewe mu gisirikare mu 2013 afite ipeti rya Brigadier General, ubu yari mu kigero cy’imyaka 70 y’amavuko. Impamvu y’urupfu rwe ivugwa n’ibinyamakuru mu Rwanda ni uburwayi.

“Ari aheza. Yarababaye hano ku isi”, ibyo ni ibyatangajwe na Winnie Byanyima ukuriye UNAIDS/ONUSIDA mu butumwa bwihanganisha umuryango wa Rusagara avuga ko ari “muramu wacu”.

Uyu musirikare wo ku rwego rwo hejuru, warwanye intambara yahagaritse jenoside ikageza na FPR-Inkotanyi ku butegetsi mu Rwanda, ni iki yari azwiho kandi azibukirwaho?

Umugabo usetsa akanaseka no mu gihe ababaye

BBC yakurikiranye urubanza rwe rwamaze imyaka igera kuri itanu rukarangira mu 2019 ubwo Urukiko rw’Ubujurire rwamukatiye igifungo cy’imyaka 15.

Bwa mbere agezwa imbere y’urukiko i Kigali, muri Kanama(8) 2014, hari hashize hafi icyumweru afunze, Rusagara wari wambaye imyenda y’icyatsi kibisi iranga imfungwa za gisirikare yinjiye mu rukiko aseka, ndetse aseka kurushaho ubwo yaramutsaga abo mu muryango we bari baje kumureba, bo wabonaga ko bafite igishyika n’umubabaro ku maso.

Bitandukanye na muramu we, Col Tom Byabagamba, batawe muri yombi bakurikiranye, bakanabazana mu rukiko icya rimwe – ariko we mu mwambaro wa gisirikare n’amapeti ye – yinjiye mu rukiko ubona ko afite ikimeze nk’umubabaro cyangwa umujinya mu maso.

Yari intangiriro ya zimwe mu manza zikomeye zabayeho mu gisirikare cy’u Rwanda kuko aba si abasirikare nk’abandi bose.

Byabagamba yahoze akuriye itsinda rishinzwe umutekano bwite wa Perezida Paul Kagame, yabaye iruhande rwe imyaka myinshi. Rusagara yari mu basirikare bakuru bubashywe kandi yakoze imirimo yo ku rwego rwo hejuru.

Frank Rusagara ku ifoto

Kuri uwo munsi wa mbere bagezwa imbere y’urukiko bombi bahise batangaza ko biteguye kuburana.

“Mwaramutse basha? Uyu munsi noneho muravuga iki ko mbona tutari buburane?”

Ni ko – atebya, kandi aseka cyane – yashoboraga kubwira itsinda ry’abanyamakuru asanze ku rukiko, babyiganira kumufotora. Mbere yo guhagarara akaganira n’umwe cyangwa babiri muri bo mu buryo bwuzuyemo gutebya.

Ibyo ntibyagarukiraga hanze y’icyumba cy’urukiko, kuko imbere mu rukiko naho yacishagamo akabaza abacamanza ibibazo cyangwa agatera urwenya, yaba inteko y’abacamanza n’icyumba cy’urukiko abahari hafi ya bose bagaseka.

Rusagara na Byabagamba baregwaga kandi baje guhamwa n’ibyaha birimo gukwiza ibihuha, kwangisha rubanda ubutegetsi buriho, gusebya leta ari abayobozi, no kuri Rusagara by’umwihariko icyaha cyo gutunga imbunda binyuranije n’amategeko.

Rusagara, yarezwe ko bimwe muri ibi byaha yabikoreye mu magambo yavugiye mu tubari, harimo akabari gakomeye kazwi nka Nyarutarama Tennis Club. Mu guhakana ibyo aregwa, ntiyaburaga no kubiteramo urwenya mu rukiko agaragaza ko ari ibirego bidafite ishingiro.

Mu iburanisha hari ubwo yashakaga kuvuga birambuye ngo yerekane ko ibirego aregwa bishingiye ku kibazo gisa naho ari bwite hagati y’imiryango ye na Byabagamba n’uwa Perezida Paul Kagame, ariko abacamanza bakamubwira ko ibyo ntaho bihuriye n’ibyo aregwa, akabuzwa kurenga uwo murongo.

Scroll to Top