
Koreya y’Epfo, Perezida Yoon yahagaritswe ku mirimo nyuma yo kweguzwa n’abadepite
Abaturage babarirwa mu bihumbi biraye mu mihanda yo mu murwa mukuru Séoul wa Koreya y’Epfo kubera ibyishimo nyuma yuko abadepite batoye beguza Perezida Yoon Suk Yeol.
Hari n’abigaragambya batishimiye ayo matora yo kweguza Yoon.
Abadepite 204 bemeje umwanzuro wo kweguza Yoon kuri 85 bawurwanyije.
Yoon yamaze guhagarikwa ku mirimo, mu gihe minisitiri w’intebe azakora nka perezida w’agateganyo.
Ubu urukiko rurinda iremezo ry’itegekonshinga rufite igihe cy’amezi atandatu kugira ngo rube rwamaze gufata icyemezo kuri uko kweguzwa.
Ibitangazamakuru byo muri Koreya y’Epfo byatangaje ko urwo rukiko rwitezwe guterana ku wa mbere mu gitondo rukiga ku ngengabihe y’urubanza ku kweguza Yoon.
Urwo rukiko ruzanashyiraho itariki y’iburanisha ryo mu ruhame, nubwo bitaramenyekana niba Yoon azaba ari mu rukiko we ubwe.
Yoon yashoye iki gihugu cyo muri Aziya y’uburasirazuba mu mvururu za politike ubwo yatangazaga amategeko yo mu ntambara ataramaze igihe mu ntangiriro y’uku kwezi.

Bamwe mu bigaragambya baturitse bararira kubera ibyishimo ubwo bumvaga ibyavuye mu matora yo mu nteko ishingamategeko
Han Dong-hoon, umukuru w’ishyaka PPP (People Power Party) rya Yoon, yavuze ko yemeye ibyavuye mu matora yo kuri iki cyumweru kandi ko azirikana uburemere bwabyo.
Mbere yuko abadepite batora beguza Yoon, Han yagerageje kumvisha perezida gutekereza ku “kwegura hakiri kare.

Ndi umwanditsi ahangaha kuri uru rubuga, ibindi mu zambaze.