Abode Tidings Urubuga Nyarwanda

Yoweri Museveni n’umuhungu we Muhoozi Kainerugaba mu ifoto yegeranyijwe hakoreshejwe ubuhanga mu gutunganya amafoto

Museveni yagize umuhungu we Muhoozi umugaba w’ingabo nyuma y’ibikorwa amazemo igihe bisa no kwiyamamaza

Jenerali Muhoozi Kainerugaba yagizwe umugaba mukuru w’ingabo za Uganda mu mpinduka zakozwe na se Perezida Yoweri Museveni mu ijoro ryacyeye.

Ikigo cy’itangazamakuru cya leta, UBC, cyasohoye itangazo rigaragaza ko uwari usanzwe ari umugaba mukuru w’ingabo Jenerali Wilson Mbadi we yagizwe umunyamabanga wa leta ushinzwe ubucuruzi muri minisiteri y’ubucuruzi n’amakoperative.

Jenerali Muhoozi yaherukaga mu mirimo ya gisirikare mu Ukwakira (10) 2022 ubwo se yamuvanaga ku mwanya w’umugaba w’ingabo zirwanira ku butaka.

Kuva mu mwaka ushize Muhoozi yatangiye kwigaragaza mu bikorwa bimeze nko kwiyamamaza kwa politike mu baturage mu bice bitandukanye bya Uganda.

Mu mpera z’icyumweru gishize Muhoozi yagaragaye mu bikorwa bisa no kwiyamamaza i Masaka mu majyepfo ya Uganda

Umwaka ushize kandi yatangaje inshuro ebyiri ubutumwa ko aziyamamaza mu matora yo mu 2026 kugira ngo asimbure se ku butegetsi. Ubwo butumwa yatangazaga kuri Twitter yahitaga abusibanyuma y’amasaha.

Jenerali Muhoozi, uzuzuza imyaka 50 mu kwezi gutaha, mu 2022 yagaragaje – nanone ku mbuga nkoranyambaga – ubushake bwo kuva mu gisirikare, atangaza ko yakivuyemo ariko nyuma nanone ubwo butumwa aza kubusiba.

Kugeza vuba aha muri uku kwezi, Muhoozi yari agikora ibikorwa byo gusura imijyi n’ibyaro bitandukanye muri Uganda akakirwa n’imbaga y’abantu, agakora ibisa no kwiyamamaza.

Benshi baribaza impamvu yaba yatumye Museveni agarura umuhungu we mu mirimo ya gisirikare imyaka ibiri mbere y’amatora ya perezida wa Uganda

Mu mpera z’icyumweru gishize yari mu mujyi wa Masaka, aho ku kibuga kinini bamwakiriyeho abafashe ijambo basubiyemo ko ari we bashaka mu 2026.

Kuba se yamugize umugaba w’ingabo bishobora kugaragara nko kumuvana muri ibi bikorwa amazemo igihe bya politike, ariko intego nyamukuru yabyo ntizwi neza.

Ntibizwi neza niba Perezida Museveni, umaze imyaka 38 ku butegetsi, ashyigikiye ko umuhungu we ari we wamusimbura, ntacyo arabivugaho ku mugaragaro, kandi kugeza ubu ntibizwi neza niba Museveni azongera kwiyamamaza mu 2026, nyuma yo gutsindira manda ya gatandatu mu 2021. Icyo gihe yari arinzwe bikomeye n’igisirikare n’imodoka z’intambara, mu magambo yahavugiye harimo kubaza ati: “Muzadushyigikira?”, nubwo atavugaga icyo bazamushyigikiramo ariko byari ibanga rizwi na bose.

Muhoozi yashinze icyo yise MK Movement avuga ko kimushyigikiye, kirimo abo yita MK Army bafite konti kuri Twitter z’abantu nyabo n’impimbano zandika zishimangira cyangwa zishimagiza ibyo avuze.

Inzobere mu gukoresha imbuga nkoranyambaga zivuga ko muri iki gihe ubu buryo bukoreshwa n’ubutegetsi butandukanye mu kurwanya, kwibasira cyangwa se gushyigikira no kwerekana ko hashobora kuba hari benshi bashyigikiye ingingo runaka, nubwo bitaba ari ko bimeze mu by’ukuri.

Byakatonda avuga ko “niba koko ishyaka NRM rifite umugambi wo kuzashyigikira Muhoozi akiyamamariza gusimbura Museveni, ubu bigeze ahakomeye”.

Yongeraho ati: “Mu gihugu kirimo amahirwe akomeye y’imibereho ariko kandi cyugarijwe n’ubushomeri bw’urubyiruko ndetse na ruswa, iki ni igihe gikomeye urubyiruko rurimo gufata amahitamo hagati y’impinduka cyangwa gukomeza gutegekwa na Museveni cyangwa umuhungu we.

“Ayo mahitamo bazayerekana mu 2026, niyo mpamvu rero ubona Gen Muhoozi adatuje.”

Gusa nanone kugeza ubu ntabwo bizwi neza niba Museveni nawe ashobora kongera kwiyamamaza mu 2026, nyuma yo gutsindira manda ya gatandatu mu 2021 n’amajwi 59%.

Scroll to Top