Mu cyumweru gishize SADC na yo yakoze inama ku kibazo cya DR Congo
Mu bigaragara EAC na SADC ntibyumvikana ku mwanya w’u Rwanda mu makimbirane ari muri DR Congo, iyi na yo ni ingingo ishobora kugarukwaho mu nama y’i Dar es Salaam, nubwo bigoye kwitega ko tuza kubona umwanzuro kuri yo.
U Rwanda ruhakana ko rufite abasirikare muri DR Congo ariko ko rwafashe ingamba zo kwirinda ku mipaka yarwo ngo intambara muri DR Congo itambuka ikagera ku butaka bwarwo.
Perezida Kagame kandi asubiramo kenshi ko muri DR Congo hariyo ikibazo cy’u Rwanda – umutwe wa FDLR ushinjwa gukorana na leta ya Congo – ibyo Kinshasa na yo ihakana.
Ingingo zikomeye i Dar es Salaam
Hari amahirwe menshi ko abategetsi bari buhurire i Dar es Salaam bashobora kugera ku masezerano yo kuba imirwano ihagaze.
Ariko guhagarika imirwano mu buryo burambye bizava ku ngingo zitandukanye zizafatwa no kubahirizwa kwazo bya nyabyo kw’impande bireba.
Ingingo ya mbere ni ukwemera uguhagarika imirwano
Iyi ishobora koroha kumvikanwaho, ariko inshuro nyinshi byemeranyijweho mbere ariko impande zirwana zikabirengaho. Nta gihamya ko niba i Dar es Salaam byumvikanyweho bizubahirizwa ku rubuga rw’imirwano.
Ingingo ya kabiri ni ibiganiro by’amahoro
Umuti wa EAC wo gusaba Kinshasa kuganira na M23 n’indi mitwe ushobora guhindura ibintu – ibiganiro na leta biri mu byo M23 na yo isaba.
Hasigaye kumenya niba EAC izabihurizaho na SADC kugeza ubu isa n’iri ku ruhande rwa leta ya RD Congo.
N’ubwo iyo miryango yabyumvikanaho, hazaba hasigaye kumenya niba izabasha kumvisha Parezida Tshisekedi gutambuka ”umurongo utukura” wo kuganira na M23.
Igitutu cy’amahanga na Amerika ihuze
Nta gushidikanya ko muri iki gihe ubutegetsi bushya bwa Perezida Donald Trump muri Amerika mu buryo bugaragara bwitaye cyane ku bibazo bya Amerika kurusha ibiri ahandi ku isi.
Uko ibintu byifashe muri iki gihe hari itandukaniro n’uko byari byifashe mu 2012, ubwo M23 yafataga umujyi wa Goma ikawuvamo nyuma y’iminsi 10.
Icyo gihe igitutu cy’amahanga, by’umwihariko icy’ubutegetsi bwa Barack Obama, ku butegetsi bw’u Rwanda na M23, byagize uruhare rutaziguye mu gutuma M23 iva i Goma, biha n’imbaraga ingabo za MONUSCO na SADC kuyikurikirana no kuyinesha igahungira mu Rwanda no muri Uganda.
Abategetsi ba DR Congo muri iyi minsi bashishikajwe no gusabira u Rwanda ibihano mpuzamahanga. Ibi bibayeho nta kabuza ko byashyira igitutu gikomeye ku Rwanda, rwakira nibura kimwe cya gatatu cy’inkunga ku ngengo y’imari yarwo.
Gusa, icyemeranywaho muri rusange n’ubwo kitaragerwaho, ni uko umuti w’ikibazo cya DR Congo wabonekera mu bushake bwa politike bwa nyabwo bw’abategetsi bo mu karere, n’aba Congo, by’umwihariko, biciye mu nzira z’ibiganiro by’amahoro, nk’uko biheruka kuvugwa na Uhuru Kenyatta – wahoze ari perezida wa Kenya – usanzwe na we ari umuhuza muri iki kibazo.