Terms of Use

1- Ese ubona gute gutukana .

Ese ubona ko gutukana ari ikibazo gikomeye? Ushobora gusubiza uti “urebye nta kibazo kirimo. N’ubundi ku isi hari ibindi bibazo bikomeye biduhangayikishije. Uretse n’ibyo, nta muntu udatukana!” Ese koko ni byo?

Wabyemera utabyemera, hari abantu benshi birinda kuvuga amagambo mabi. Hari impamvu zibibatera abandi batazi. Urugero.  Gutukana bigaragaza uwo uri we. Amagambo uvuga agaragaza ibikuri ku mutima. Iyo uvuga amagambo mabi, uba ugaragaza ko utita ku byiyumvo by’abandi. None se ni uko umeze

.

2- gutukana bigira ingaruka nyinshi cyane

Gutukana bituma abandi bakubona nabi. Hari igitabo kivuga uko wakwirinda gutukana cyavuze ko “ibyo tuvuga ari byo bigena incuti zacu, icyubahiro duhabwa n’abagize umuryango wacu n’abo dukorana, imishyikirano tugirana n’abandi, ingaruka imyifatire yacu izagira ku bandi, niba tuzabona akazi cyangwa tuzazamurwa mu ntera n’uko abantu batatuzi bazatwitwaraho.” Nanone cyakomeje kigira kiti “jya utekereza ukuntu wabana neza n’abandi uramutse udatukana..