About abode tidings urubuga nyarwanda
Karibuni katika ukumbi wa abode tidings, Hope everything is well with you, hamwe nabo mu muryango wawe wose. hamwe nibikorwa byanyu byose.

1- Sobanukirwa neza imigani dukora aha kuri abode tidings.

Imigani migufi mu kinyarwanda irimo ingomba ijwi ( A)

  • Ababiri bashyize hamwe baruta umunani barasana.
  • Ababiri bajya inama baruta umunani urasana.
  • Ababiri bakika umwe.
  • Ababiri baruta umwe.
  • Ababiri bateranya abeza.
  • Ababiri bica umwe.
  • Ababiri bishe imbwa y’umwami.
  • Ababiri ntibacibwa inka.
  • Ababurana ali babiri umwe aba yigiza nkana.
  • Abacuranye ubusa basangira ubundi.
  • Abadapfuye ntibabura kubonana.
  • Abagabanye imbisi (inyama) ntibagabana umufa.
  • Abagabo babiri ntibabana mu nzu imwe.
  • Abagabo bararya imbwa zikishyura.
  • Abagira amenyo baraseka.
  • Abagira amenyo ni museke.
  • Abagira inyonjo bagira ibirori.
  • Abagira iyo bajya baragenda.
  • Abagiye inama Imana irabasanga.
  • Abagore bagira inzara ntibagira inzigo.
  • Abagore baragwira.
  • Abahigi benshi bayobya imbwa (uburari).
  • Abakingiranye ingabo ntibakingirana inyegamo.
  • Abalinzi bajya inama inyoni zijya iyindi.
  • Abantu bibuka imana iyo amakuba yababanye menshi.
  • Abasangira bashonje ntawusigariza undi.
  • Abasangira basigana imbyiro.
  • Abasangira bike bitana ibisambo.
  • Abasangira uduke (ubusa) bitana ibisambo.
  • Abwirwa benshi akumva (akwumvwa na) bene yo.
  • Agahinda k’inkoko kamenywa n’inkike yatoyemo.
  • Agahinda si uguhora urira.
  • Agahwa kari k’uwundi karahandurika.
  • Agafuni kabagara ubucuti ni akarenge.
  • Agakono gashaje karyoshya ibiryo
  • Agakono gashaje niko karyoshya imboga..
  • Agakungu gakuna imbwa.
  • Agakungu kavamo imbwa yiruka.
  • Agapfa kabuliwe ni impongo.
  • Agapfundikiye gatera amatsiko.
  • Agasaza kamwera akandi kazakamwa?
  • Agasozi kagusabye amaraso ntuyakarenza.
  • Agasozi kamanutse inka kazamuka indi.
  • Agashyize kera gahinyuza inshuti.
  • Agashyize kera gahinyuza intwari.
  • Agati gateretswe n’Imana ntigahungabanywa n’umuyaga.
  • Agatinze kazaryoha ni agatuba k’uruhinja.
  • Agatinze kazaza ni amenyo ya ruguru.
  • Ahanze ubwana hamera ubwanwa.
  • Aharaye inzara haramuka inzigo.
  • Ahari amahoro, uruhu rw’imbaragasa rwisasira batanu.
  • Ahari ubuhoro umuhoro urogosha.
  • Aho guhana umupfu wayobya umuvu.
  • Aho gupfa none wapfa ejo.
  • Aho gupfa wakena.
  • Aho gutera gitera watera ikibimutera.
  • Aho ibyago byaje ibihaba bica umuhoro.
  • Aho ihene yonnye ihoramo.
  • Aho imbwa ikubitiwe irahagaruka.
  • Aho imbwa yaririye ntihava.
  • Aho inkoko yasheshe ihata ibaba.
  • Aho inkoko yasheshe itoye kenshi.
  • Aho inkuba zerekeye ni ho ibicu bijya.
  • Aho intumbi ziri ni ho inkongoro ziteranira.
  • Aho kuba imbwa waba imva.
  • Aho kuba umusega waba imbwa.
  • Aho kunigwa n’ijambo wanigwa n’uwo uribwiye.
  • Aho udatezeumugeni ntuhanga umugayo.
  • Aho ujishe igisabo ntuhatera ibuye.
  • Aho umubembe ali ntawe utungayo urutoki.
  • Aho umutindi yanitse ntiriva.
  • Aho umwaga utari uruhu rw’urukwavu rwisasira batanu.
  • Aho uniga urahasanga umuhogo.
  • Aho utazashaka umugeni ntuhanga umugayo.
  • Aho wahishe (ujishe) igisabo, ntuhatera ibuye.
  • Aho wisigiye siho uhurira na muramu wawe.
  • Aho yonnye (ihene) ihoramo.
  • Ak’imuhana kaza imvura ihise.
  • Akababaje ababiri karabateranya.
  • Akababaje umutima kazindura amaguru.
  • Akabaye icwende ntikoga.
  • Akabi gasekwa nk’akeza.
  • Akabikora kabizi gateka imboga karitse.
  • Akaburiye mu isiza ntikabonekera mu isakara.
  • Akabuze ubuguzi gasubira (zwa) nyirako.
  • Akagabo gahimba akandi kataraza.
  • Akaje gahimwa n’akakazanye.
  • Akaje karemerwa.
  • Akamasa kazaca inka kazivukamo.
  • Akameze ku murizo w’imbwa karimba kawuciye.
  • Akanyoni katagurutse ntikamenya iyo bweze.
  • Akanwa karya ntikaguhe (ntiwumve) kavuza induru ntiwumve.
  • Akarenze umunwa karushya ihamagara.
  • Akarimi kabi gasemera agasaya.
  • Akarusha imbwa kwota karashya.
  • Akaryoshye ntikariwe mu rw’undi.
  • Akatari amagara karahahwa.
  • Akazapfa kabungira akazakica.
  • Akazu gato karya ubwatsi.
  • Akebo kajya iwa Mugarura.
  • Akeza karigura.
  • Akeza karimara.
  • Akicaro keza kikuramo umwana uzi ubwenge.
  • Akiziritse ku mugozi gashirwa kawuciye.
  • Akiziritse ku muhoro gasiga kawuciye.
  • Ako iminsi iteruye ntikajya karemera.
  • Ako imuhana kaza imvura ihise.
  • Ako umukobwa ashaka karamugarika.
  • Amaboko akorera inda yapfa akayipfumbata.
  • Amaboko atareshya ntaramukanya.
  • Amacumu y’inda ntashira igorora.
  • Amafuti y’umugabo nibwo buryo bwe.
  • Amagambo atagira mukuru arumba ari indaro.
  • Amagara araseseka ntayorwa!
  • Amagara ntaguranwa amagana.
  • Amage arisha umugabo ikivuza (igihaza).
  • Amaherezo y’inzira ni mu nzu.
  • Amarira y’umugabo atemba ajya mu nda.
  • Amareshya mugeni siyo amutunga.
  • Amarira y’umugabo atemba ajya mu nda.
  • Amashyi make yimisha umwana impengeri.
  • Amaso y’igikeri ntabuza umuvomyi kuvoma.
  • Amasunzu si amasaka.
  • Amata make amena menshi.
  • Amata y’umukobwa aba imbere.
  • Amatama masa ntasabira inka igisigati
  • Amavuta y’umugabo ni amuraye ku mubiri.
  • Amavuta y’umugabo ni amuraye ku murundi.
  • Amazi make aharirwa impfizi.
  • Amazi arashyuha aliko ntiyibagirrwa iwabo wa mbeho.
  • Amirariro atera amimaro.
  • Amenyo ni amabuye.
  • Amenyo amerera ku majigo, inkoni igashibuka ku gishyitsi, imishino igashibuka kuri rugongo.
  • Amirariro atera amimaro.
  • Arenze umusozi arivovota aramutuka.
  • Atari ayawe ntakurara kumubili.
  • Ayo impumyi uyabara itashye (inka).
  • Ayo ubwira umucuzi si yo ubwira umucuzikazi.



2- amashyamba ha hano mu Rwanda iwacu

Amashyamba mu Rwanda afite akamaro ntagereranwa ku buzima bwa muntu yaba uno munsi ndetse no mu mateka y’ahahise h’u Rwanda rwa none. Iyo witegereje mu buzima bwa buri munsi usanga muntu akenera ibikomoka kuri ayo mashyamba yabishaka atabishaka, nyamara iyaba Akebo kajyaga iwamugarura koko muntu nawe yakagombye kuba afite inyiturano nyinshi agenera ibyo byiza nyaburanga biba byamufashije umunsi kuwundi akayakorera akayongera ubuso akayakorera imigambi iy’igihe kigufi ndetse n’igihe kirekire,… gusa siko bimeze ahubwo uko iminsi ishira niko habaho iyangirika n’izimira ritaziguye  maze amashyamba agatemwa , agasimbuzwa inyubako n’imiturirwa,agakurwaho hacukurwa amabuye y’agaciro,agasimbuzwa imihanda,akibasirwa hakenewe ibicanwa n’ibindi byinshi bitatuma atera kabiri.nyamara dukomeje uku, ibi siko byazahora twazisanga mu mpanga tutakwivanamo mbese twazaba nka ya mbeba ngugunnyi iguguna ishami yicayeho bikarangira yisekuye hasi amagarara ikayabura ubutazayabona ukundi.