Singer Yvan Buravan has died at the age of 27, succumbing to pancreatic cancer in India, where he was undergoing treatme

Comments · 756 Views

The singer, real name Ivan Burabyo, was airlifted to India on August 4, with a condition which had led to his health deteriorating for weeks. Initial reports and a statement issued by the singer had indicated that his health was improving after being attended to by doctors in the Asian sub

Yvan Buravan yavutse mu 1995 i Gikondo. Se yitwa Burabyo Michael na nyina akitwa Uwikunda Elizabeth. Ni bucura mu muryango. Amashuri abanza yayigiye i Gikondo ku kigo cya Le Petit Prince, ayisumbuye ayakomereza muri Amis des Enfants na la Colombière.

Yahise akomereza muri Kaminuza y’u Rwanda muri Koleji yigisha ubucuruzi, itumanaho n’ikoranabuhanga.

Yatangiye kuririmba mu 2009, akiri muto kuko yari afite imyaka 14. Umuziki nk’umwuga yawutangiye ku mugaragaro mu 2016, Abanyarwanda nabo baramukundira, bakirana yombi ibihangano bye. Yaririmbaga injyana zirimo RB, Soul na Afrobeat.

Indirimbo ya mbere yakoze yamenyekanye cyane ni iyitwa Urwo Ngukunda yahuriyemo na Uncle Austin nyuma akurikizaho Malaika yahogoje imitima y’abakunda umuziki nyarwanda.

Ni we muhanzi wenyine wo mu Rwanda wabashije kwegukana igihembo cya Prix découvertes RFI mu 2018, bimuhesha amahirwe yo gukora ibitaramo hirya no hino ku Isi.

Mu ndirimbo yakoze zatumye arushaho kumenyekana, harimo nk’iyo yise “ Si Belle”, Garagaza, Oya, Just a dance n’izindi.

Album yaherukaga gukora ni iyo yise “Twaje” mu gihe indirimbo ya nyuma asize ni iyo yise “BigTime”.

Abakunzi b’umuziki nyarwanda, abahanzi bagenzi be bo mu Rwanda no mu mahanga, abanyapolitiki n’abandi, bose bashenguwe n’urupfu rwe, bamwifuriza iruhuko ridashira.

Comments