Ubukwe bwa kinyarwanda. Ubukwe ni umuhango ubumbatiye umuco nyarwanda. Uyu muhango w'ubukwe ukorwa hagati y'im

Comments · 628 Views

Ubukwe ni itangiriro ryo kubaho k'umuryango, n'igihe abafashe Umwanzuro wo kubana bifatanya binyuze mu mucyo bakemera gushyigikirwa n'ababyeyi maze nabo bakajya kubaka umuryango wabo witezweho kwagura igihugu binyuze mu kubyara no kurera abana bazaba U Rwanda rwejo.

Kurambagiza ni ukureba uburanga bw'umukobwa n'ubwiza bwe, kugenzura imico n'imyifatire ye, uko yitwara mu mibereho ye (umurimo), isuku ndetse n'umuryango akomokamo kugirango umuntu amenye niba yarahawe uburere bwiza. Mu Rwanda kurambagiza byakorwaga n'ababyeyi ariko bifashishije umuranga, habaga n'igihe umusore ari we wirambagiriza cyane cyane iyo yabaga ashaka kurambagiza umukobwa baturanye. Umuranga niwe wagombaga guhuza iyo miryango yombi kuko ariwe wasabiraga umuhungu. Gufata irembo ni igikorwa gikurikira kurambagiza, uyu muhango ubera iwabo w'umukobwa. umuryango w'umuhungu utegura inzoga maze ukazijyana iwabo w'umukobwa ubwo umuranga akababwira uburyo umuryango we washimye umukobwa wo muri urwo rugo ukaba wifuza ko yaba gahuza miryango 

Comments